CLIIR : ITANGAZO KU BIHERUTSE KUVUGWA MU NAMA YO KUWA 30 KAMENA 2013 YAHUJE PAUL KAGAME N’URUBYIRUKO RW’U RWANDA
04.07.2013
Umuryango CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu
Rwanda) wamaganye byimazeyo, ibyavugiwe mu Inama yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ifatanije n’umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeanette Kagame, umufasha w’umukuru
w’iguhugu cy’u Rwanda.
Umuryango CLIIR, ntabwo wishimiye namba, ibyavugiwe muri iyo nama
yahuje urubyiruko n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame. Kuko ibyayivugiwemo byari bigizwe n’amagambo akarishye yuzuye ikinyoma, ubushotoranyi n’agasuzuguro ku banyarwanda b’ingeri
zose bumva igihugu cyabo cyayoborwa mu buryo bwa Demokarasi isesuye, izira igitugu n’akarengane, urugomo n’ikinyoma.
Muri iyo nama umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yongeye kwihanukira
ahimbira ibyaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ayoboye, ataretse no kongera kwikoma mu magambo akarishye abo aribo bose bashaka kwimakaza UKURI, UBUTABERA, amahoro ; ubumwe
n’ubwiyunge ku banyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Byumwihariko umuryango CLIIR wamaganye igikorwa kigayitse
cyakozwe nk’umuhango wo kwihana ibyaha, ibyo bikozwe n’abana bamwe bo mu rubyiruko rw’Abahutu batoranijwe bakemezwa ko bagomba kwihana bakanasaba imbabazi kandi bakabikora mu izina
ry’ubwoko bw’Abahutu, nkuko mw’ijambo rye, Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu, yaramaze kubibakangurira. Nabo nk’urubyiruko rw’Abahutu bakabikora batabanje kureba ingaruka za hafi
cyagwa za kure zuwo muhango. Twibutse ko Leta ya Perezida Kagame itahwemye kwibasira abanyeshuri b’abahutu ibashinja kurangwa no gukwirakwiza « ingengabitekerezo ya
jenoside » mu bigo byinshi by’amashuri. Guhera muri 2004, hafunzwe abanyeshuri n’abarimu benshi bakomoka mu bwoko bw’abahutu bazira icyo cyuka cy’uko abana n’abarezi b’abahutu
batozwa kandi bakwirakwiza iyo ingengabitekerezo mu mashuli no mu gihugu. Bityo, umwana w’umuhutu akazajya ahohoterwa, igihe icyo aricyo cyose, ashinjwa kuba yaravukanye cyangwa yaratojwe
n’abarezi be cyangwa ababyeyi be « ingengabitekerezo ya jenoside ». Iryo honyorabahutu rigashimangirwa mu gihe abaregwa ubwicanyi mu ngabo n’abakada ba FPR-Inkotanyi
badahwema kongererwa AMAPETI mu gisirikare no kuzamurwa mu ntera mu butegetsi bwa Leta ya Perezida Paul Kagame.
Aha twakwibutsa ko umukuru w’igihugu Paul Kagame we ubwe, muri iyo
nama, yari yaciriye urubyiruko amarenga avuga ko we hagize umwitakana ko yishe abantu ahawe amategeko na Perezida Kagame, ko we ubwe atazuyaza kumwihakana. Birababaje kuba we cyangwa
abamwungirije barahatiye urubyiruko kwirega no kwihana ibyaha mu izina ry’Abahutu. Biragaragara ko nta mahoro yifuriza urwo Rubyiruko, mu gihe arutegeka gukora ibyo we atakwihanganira
gukora. Ni ukuvuga ko yateguye kandi yategetse urwo rubyiruko kwikorera UMUSARABA w’icyaha cya GENOCIDE kandi ubwo bwicanyi bwarabaye bamwe muri urwo Rubyiruko bakiri bato cyangwa
bataravuka.
Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa ko icyaha ari gatozi, uwakoze
ibyaha agomba kubisabira imbabazi ku giti cye byaba ngombwa ko abihanirwa akabihanirwa ku giti cye kandi ibyo bigakorwa mu butabera busesuye ntawe urenganijwe nkuko byagiye bibaragara mu
manza z’ikinamico zaciwe n’inkiko gacaca. Twibutse ko za gacaca zagizwe igikoresho cyo guhonyora abahutu b’inzirakarengane bari bararokotse ubwicanyi bw’ingabo z’inkotanyi no gufungirwa
ubusa bagapfira cyangwa bakaborera muri za gereza.
Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa abayobozi n’abanyarwanda muri
rusange, ko bakwitondera kuyobya urubyiruko barushora mu (bitabafitiye akamaro) bitabahaye rwamugambi no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, CLIIR iboneyeho no gukangurira nanone
urubyiruko, kudakurikira ababayobya kuko aribo rwanda rw’ejo, akaba ntawundi mugabane (Munani) urubyiruko rufite atari u Rwanda rwabo bagomba kubungabunga barushakira amahoro, ubumwe,
amajyambere n’ubwiyunge birambye. Ibyo kubigeraho bakaba bagomba kugendera ku mateka y’u Rwanda mazima ; atagoramye ;kandi bakirinda abashaka kubafatirana bayagoreka ari nako
bashaka kubahanaguramo amateka nyayo y’ukuri.
Bikorewe i Buruseli kuwa 4 Nyakanga 2013
Joseph MATATA, umuhuzabikorwa wa CLIIR