Amagambo y'iyi ndirimbo yandukuwe na TFR
Mu ndirimbo Teta Diana yise "NDAJE" harimo amagambo ashobora gufasha Abanyarwanda kwiyunga. Imana ikomeze imuhe umutima nk'uwo agaragariza muli iyi
ndirimbo.
"Twegerane mbabwire,
Icyo nsaba jyewe ni umuryango,
Bene kanyarwanda tuli umwe,
Hoshi mureke kwitana rubanda,
Mumpe akanya gatoya,
Mutege amatwi mbahuze naje,
Mwirengagize ubwo buto bwanjye,
Igikuru mbaha ni impanuro
****************
Intero
Ayeaa yeee Hora Rwanda naje,
Yeee Hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehhhh,
****************
Rwanda ko wali nziza,
Abo bawe batatu ubahuza,
Basangiye ibere n'ibanga,
Umurage ali umwe bikabahaza,
Biratinda uwakane araza,
Ntiyabishima biramuhanda,
Nibwo aduhenze tumena ibanga,
Atubera umuhanga wo kudutanya, iyeeeee
****************
Intero
Ayeaa yeee hora Rwanda naje,
Yeee hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehehehh,
****************
Ko urwatubyaye ntacyo rutwima,
Uyu mururumba ntukaturange, yeyeeee
Munyemerere mbahanure,
Icyo dupfana kiruta icyo dupfa,
Gira neza uzabiturwa,
Kandi nugira nabi bizakugora,
****************
Iyeeeh, ayeaa yeee Hora Rwanda naje,
Yeee Hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehhhh,
TFR isabye abasomyi bayo kudukosora niba hali amagambo y'iyi ndirimbo dushobora kuba twandukuye nabi.
Dushimiye kandi umwana wacu Teta Diana umutima n'urukundo yashyize mu magambo y'iyi ndirimbo. Diana ati "Icyo dupfana kiruta icyo dupfa". Aya magambo tuyatege amatwi tuyumve neza, twirengagize ubuto bwa Diana, kuko impanuro ye aliyo nkuru kandi itagira aho ihuriye n'ubuto bwe.
Bravo Diana !